Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse wakiniraga ikipe ya AS Kigali Niyonzima Olivier Sefu yamaze kumvikana n’ikipe yahozemo.
Igihe kigura n’igurishwa ry’abakinnyi hano mu Rwanda cyamaze gufata indi ntera ari ko amakipe amwe n’amwe agenda asezerera abakinnyi ndetse akomeza ashaka abandi bagomba kubasimbura. Muri ayo makipe harimo ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hakiri kare.
Amakuru yizewe dufite avuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ibiganiro na Niyonzima Olivier Sefu nyuma yo kuba arangije amasezerano mu ikipe ya AS Kigali itaritwaye neza uyu mwaka w’imikino bisa nkaho byarangiye. Mu biganiro uyu mukinnyi yagiranye na Rayon Sports yahawe million 13 kandi bisa nkaho yayemeye igisigaye ari ugusinya hatagize igihinduka.
Niyonzima Olivier Sefu nyuma yo kubona ko ashaka kongera gukora cyane agahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, arashaka ikipe azakinira kandi irebwa cyane kurusha AS Kigali yari arimo ndetse itazanakina imikino nyafurika ikunze kwerekana abakinnyi benshi.
Ntabwo Niyonzima Olivier Sefu ari kugirango ibiganiro na Rayon Sports gusa kuko n’ikipe ya Police FC irashaka umukinnyi ukomeye ndetse unafite ubunararibonye nayo biravugwa ko bari kuganira ariko kubera Rayon Sports izakina imikino mpuzamahanga niyo iri guhabwa amahirwe menshi.