Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco uri mu bafite impano idasanzwe, nyuma yo gutandukana na Sunday Entertainment adakozeyo indirimbo n’imwe yasinye muri Metro Afro isanzwe ibarizwamo Confy na Okkama.
Niyo Bosco yabihamije binyuze kuri Instagram ye, aho hariho amagambo avuga ko urugendo rwe rwakomereje muri iyi nzu ifasha abahanzi.
Ibirori byo kumwakirira, byitabiriwe n’abarimo Kivumbi King, Confy n’abandi.
Ni inzu ya gatatu asinyemo nyuma ya MIE Empire ya Irene Mulindahabi na Sunday Entertainment atakoreyemo indirimbo n’imwe.