Ni wowe ubwirwa! Ubushakashatsi bwagaragaje ko ugomba kurira inshuro nyinshi zishoboka kuko bifite umumaro ukomeye cyane.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko byibuza umugore arira hagati y’inshuro 30 na 64 ku mwaka mu gihe umugabo arira inshuro 17 na 22 ku mwaka.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo aribo bakunze guheranwa n’agahinda kadashira, kwigunga, kubatwa n’ibiyobya bwenge, kwiyahura, kutihanganira ibyorezo, n’ibindi byinshi kuko ari abantu badakunze kurira kandi amaranga mutima yabo atabibemerera.
Kandi koko usanga abagabo benshi aribo bapfa vuba kurusha abagore, kubera ibintu byinshi baba barabitse mu mubiri wabo igihe birindaga kurira.
Kurira birindaga ibintu byinshi cyane bikanongera iminsi yo kubaho, ndetse iyo ushatse kurira ukifata bituma hari udutsi two ku bwonko duturika, ariko iyo urize bituma ibyo bitakubaho bityo iminsi yo kubaho kwawe ikiyongera.