in

Niwe yahereyeho! Kazungu Denis wicaga abakobwa hamenyekanye icyatumye yica umusore witwa Turatsinze Eric w’imyaka 23 y’amavuko

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kuzenguruka amafoto aherekejwe n’amagambo atandukanye agaragaza umusore witwa Turatsinze Eric w’imyaka 23 bivugwa ko ngo yishwe na Kazungu Denis ukurikiranweho kwica abantu bagera kuri 12 higanjemo abakobwa.

Biravugwa ko uyu musore yabuze mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize ni uko aza kuboneka tariki 4 Nzeri yapfuye ari mu mirambo y’abishwe na Kazungu kuko banahasanze irangamuntu ye.

Umwe mu bari inshuti y’uyu musore aganira n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko nyakwigendera yari asanzwa akorera Kazungu ndetse kandi ngo niwe wamufashije gucukura icyobo yajugunyemo imirambo yicaga gusa kubw’amahirwe make ngo niwe wabanje kwicwa na Kazungu ahita amujugunyamo kugira ngo atazamuvamo.

Ndetse kandi bamwe mu baturage babajijwe n’umunyamakuru wa Umuseke, hari abemezaga ko bari basanzwe bazi nyakwigendera Eric nk’umukozi wa Kazungu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yubawe! The Ben yabonye ukuntu umugore we Miss Uwicyeza Pamela yamushyize ku nkeke maze ahita asubiza icyifuzo cye

Hejuru no hasi ntaho wagaya! Mu kenda k’imbere gusa Christella wo muri Kigali Boss Babes yongeye gutuma abagabo bamira amazi baravugishwa