in

Niwe wafashe iyambere! Reba amashusho ya Platini avuga ubuhamya bw’urugendo rwe mu rukundo n’umugore we wamuteze agatego – VIDEWO

Umubano w’umuhanzi Platini n’umugore we ukomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvugwa ko umugore we yamuteze agatego maze bakabana atwite inda yatewe nundi musore.

Mu kiganiro Platini yigeze gukorana na Yago, yatangaje byinshi mu rugendo rw’urukundo n’umugore we.

Yavuze ko we n’umugore we bahuriye mu bukwe bombi bambariye abageni, ubwo Platini yahise ahiga nimero z’umukobwa nuko umubano utangirira aho.

Platini yasabye umukobwa kumusura, maze haciyeho iminsi mike ubwo umusore afata iya mbere amusaba ko yamubera umukunzi kuko yari yaramubwiye ko nta mukunzi afite.

Ubwo umukobwa yatinze gusubiza Platini maze bigera aho arabyemera kugeza ubwo bapanga kubana, ubukwe buba huti huti ngo kuko bari bararyamanye, umukobwa avuga ko yamuteye inda.

Ubwo iyo nda yitiriwe iya Platini igeze mu mezi 5 ubukwe buraba, nyuma yigihe gito umugore arabyara, Platini atangira kurera umwana utari uwe kugeza ubwo se w’umwana amuhamagaye amubwira ko arera umwana uteri uwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bigomba kumukoraho: Umugabo w’umwarimu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana 10 b’abahungu

Inkuru nziza ku bantu bakunze Soleil muri Filime ya Bamenya