ShaddyBoo umwe mu Banyarwandakazi bamenyekanye cyane mu bwiza, yongeye gushimangira ko ariwe mwamikazi mu bwiza mu karere.
Uyu mukobwa avuga ko nubwo Miss Rwanda yahagaze ariko aramutse agiyemo ntawamuhiga kuko ariwe Messi mu bwiza.
ShaddyBoo avuga ko abanyarwanda bagize amahirwe yo kugira Messi mu bwiza kuko nta gihugu cyatsinda u Rwanda mu bwiza ku bakobwa.
abinyujije ku rukuta rwe rwa X yasangije ifoto ye ubundi agira ati “Nuko nyine Miss yavuyeho ,nako ntabwo nanjyamo n’ubundi ntawe twahiga njye ndi Queen w’ibihe byose .Mbesse ninjye Messi mubwiza mukarere kose n’afurika mufite amahirwe ko ndi UMUNYARWANDAKAZI “.
Nuko nyine Miss yavuyeho ,nako ntabwo nanjyamo n’ubundi ntawe twahiga njye ndi Queen w’ibihe byose .Mbesse ninjye Messi mubwiza mukarere kose n’afurika mufite amahirwe ko ndi UMUNYARWANDAKAZI 😁 pic.twitter.com/rqes3jK1ti
— Shaddyboo (@shaddyboo__92) April 20, 2024