in

Munyakazi Sadate yakijweho umuriro n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X washatse kumukebura kubera amagambo yatangaje

Kuri uyu 20 Mata 2024, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatangaje amagambo ataravuzweho rumwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Sadate yagize ati “Biterwa nuwo uriwe, urugero niba uri indaya biragufasha kumenya ko abazungu bafite menshi berekeje amaso ahandi, naho niba uri mubafata ibyemezo uratangira umenye ko ejo intambara niturika muri kariya Karere, ibikomoka kuri Pétrole biratumbagira maze utangire ufate ingamba, niba uri ikigoryi uravuga ngo ibi ntibindeba. Shaka aho wishyira rero.”

Aya magambo yari ayasubije uwari utanze igitekerezo ku ntambara zikomeje kuba urudaca mu Isi hose.

Nyuma yo gutangaza aya magambo, uwitwa Slvestre Ntirushwa yaje yibasira Sadate aho yagize ati “Ese Sadate Munyakazi, ujya wibuka ko uri umugabo ufite umugore n’abana kandi bamwe bafataho urugero? Uzegere Anne mwiza akwigishe gusubizanya ikinyabupfura n’ubwenge.”

Sadate yahise asubizanya umujinya, uyu Ntirushwa, amusubiza ati “Ndi umugabo wa Nyoko se ngo umenye ubugabo bwanjye???”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agiye kugaruka i Kigali! Rutahizamu Joachiam Ojera wakanyujijeho muri Rayon Sports akaba ari kubarizwa mu Misiri, yamaze kumvikana n’ikipe imwe mu zihemba neza i Nyarugenge

“Ninge Messi mu bwiza” ShaddyBoo yavuze amahirwe abanyarwanda bagize kubera ubwiza bwe