Umutoza wa Nigeria, Éric Chelle, na kapiteni William Troost-Ekong batangaje ko bagize ibibazo mu mikino ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Gusa, bahamya ko umukino bazahuramo n’u Rwanda ari amahirwe ya kabiri yo kwitwara neza. Ibi babivuze ku wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza umukino.
Umutoza Chelle yavuze ko Amavubi ari ikipe ifite ubushake bwo gutsinda, cyane cyane kubera impinduka mu batoza. Yongeyeho ko na Nigeria ifite intego nk’iyo, akaba yizeye ko bazitwara neza. Yagize ati: “U Rwanda ni ikipe nziza, ariko abakinnyi banjye nabasezeranyije ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde.”
Kapiteni wa Nigeria, William Troost-Ekong, na we yashimangiye ko bafite inshingano yo gutsinda kugira ngo umutoza mushya abagirire icyizere. Yavuze ko Amavubi ari ikipe ikomeye, ariko Nigeria ifite ba rutahizamu beza bazabafasha gutsinda uyu mukino.
Amavubi ayoboye itsinda n’amanota arindwi, anganya na Benin na Afurika y’Epfo. Lesotho ifite amanota ane, Nigeria itanu ifite atatu, mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota abiri. Ibi byashyize Nigeria mu mwanya ugoye, kuko gutsindwa bishobora kuyikura mu nzira igana mu Gikombe cy’Isi.
Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025. Nigeria izaba ikeneye intsinzi kugira ngo yongere amahirwe yo gukomeza, mu gihe u Rwanda narwo rukeneye gukomeza kuyobora itsinda.