Umusore w’imyaka 29 ukomoka muri Nigeriya yerekanye ko imyaka ari imibare iyo bigeze mu rukundo, aho yashakanye n’umukecuru w’imyaka 71.
Uyu musore yasabye umukunzi we w’umunyakanada w’imyaka 71 ko bakorana ubukwe bakibanira ubuziraherezo.
Uyu mukecuru yavuye muri Kanada ajya muri Nijeriya kureba uyu musore bari bamaze amezi 5 bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.
Inshuti z’uyu musore zamubujije guhitamo kurongora umugore ugana na nyirakuru ariko we ababwira ko urukundo rutamenya imipaka kandi ko rutazi imyaka.
Aba bombi bavuga ko bamaze guhuza ibitekerezo kandi ko nta kintu kigomba kubitambika dore ko abatabyumva babasize unyuma, ubu bari mu buzima bw’urukundo rutoshye.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu musore adakunda mukecuru ahubwo ko we ashaka uruhushya rwo gutura muri Kanada ikindi akanakoresha amafaranga ya mukecuru byonyine.