in

Nico Williams yaciye impaka ku hazaza he

Nico Williams, rutahizamu w’ikipe ya Athletic Club Bilbao, yagize byinshi avuga ku hazaza he mu kiganiro aheruka kugirana na DAZN. Mu magambo ye, Nico yagaragaje ko yifuza kuguma muri Athletic Club, ariko kandi akagaragaza ko adashobora guhakana ibyerekeye amakipe akomeye amwifuza. Yagize ati: “N’umutima wanjye uba muri Bilbao, ariko ntawe umenya ibizaba mu minsi iri imbere.”

Nico yongeraho ko kuba amakipe akomeye amwifuza ari ikintu kiza, ariko ko icy’ingenzi kuri we ari ugukomeza gukinira Athletic, cyane cyane muri iki gihe bifuza gutanga umusaruro muri shampiyona no mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi. Yavuze kandi ko ibirebana n’amasezerano ye bishobora gutunganywa n’umuhagarariye, ariko ko we ubwite yifuza gukomeza gukinira ikipe ye muri iyi shampiyona y’u Burayi.

Ibi byatumye benshi bibaza ku hazaza ha Nico muri Athletic Club, kuko hari amakuru avuga ko ashobora kuba akinirwaga n’andi makipe akomeye, cyane cyane FC Barcelona. Ariko kandi, Nico yagaragaje ko agikomeje ku ntego ye yo kwitangira Athletic Club, ikipe yakuze akunda.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Barcelona yandagaje Real Valladolid, iyitsibura ibitego 7

Kigali umubyeyi urarana mu bihuru n’Umwana we urembye aratabaza asaba ubufasha