in

Nicki Minaj washenguwe cyane n’urupfu rw’umwana wa Davido nawe yagize icyo avuga

Abinyujije kuri Instagram, Nicki yatangaje ko yashenguwe n’uru rupfu ndetse ko yihanganisha inshuti ye Davido n’umukunzi we Chioma Rowland bapfushije umwana w’imyaka 3 bita Adeleke Ifeanyi.

Nicki Minaj ni umwe mu bahanzi baherutse kugaragara kuri Alubumu ya Davido yise “A Better Time “ yashyize hanze mu 2020.Ku rundi ruhande ariko amakuru aturuka ku muvugabutumwa w’inshuti magara ya Davido avuga ko we n’umukunzi we Chioma Rowland bari kugarura agatege.

Adeleke Efeanyi w’imyaka 3 yari bucura kuri Davido akaba imfura kuri Chioma Rowland ndetse akaba umwuzukuru wari inkundwa cyane mu muryango w’aba-Adeleke uri mu ikize muri Nigeria.

Uyu mwana w’umuhungu yitabye Imana tariki 01 Ugushyingo 2022 arohamye muri pisine y’umuryango mu mujyi wa Lagos ndetse amakuru avuga ko igipolisi cy’uyu mujyi cyataye muri yombi abantu babiri barimo umutetsi bari basigaye ku rugo bakamurangarana kugeza ashijemo umwuka

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yambitse impeta sheri we barimo kumukinisha filime

Karabaye: mu Rwanda umwana muto ahamije ko atazongera kubana na nyina kubera ubugome amukorera(video)