in

Niba wowe n’umukunzi wawe mudashobora gukora ibi bintu ntimukwiranye ||mushatse mwabivamo.

Portrait of young black man holding beautiful woman on back and looking at camera. African american woman with sunglasses enjoying piggyback on boyfriend at park while looking away. Smiling couple enjoying the summer.

Niba ufite umukunzi wawe ariko mukaba mutabasha kuba mwahuza kuri ibi bintu ,rwose mwaba mubivuyemo.

1.Niba mutajya mugurirana utuntu ibyanyu ubigenzure: Iteka mushobora kujya mugurirana utuntu duciriritse kandi mwembi mukabikora ntawe ugishije inama mugenzi we. Niba mwembi bitabashobokera cyangwa bikaba bikorwa n’umwe, harimo ikibazo.

2.Gutemberana ahantu hatuje cyangwa kwicarana ahantu hatuje: Mwembi mukwiriye kuba mubonerana umwanya mukicara ahantu hatuje, hameze neza mukabasha kuganira.

3.Niba mutabwizanya ukuri ni ikibazo: Kuba mwembi nta kuri kuri hagati yanyu mwembi ni ikibazo gikomeye cyane. Ukuri ni cyo kintu gishimangira urukundo rw’abantu babiri. Iteka ukwiriye kukimenya.

4.Guhana umwanya: Kuba uri mu rukundo ntabwo bisobanuye ko ugiye kubaho wirengagije ibyiyumviro byawe nkawe ubwawe. Mukwiriye gushyiraho imipaka hagati yanyu mwembi. Ukwiriye kuba wowe. Niba mudashobora kubahana urukundo rwanyu ni rubi cyane (Toxic Relationship).

5.Niba mutishimira hamwe nk’abakundana ni ikibazo: Niba mudafata akanya ngo mwishimane mwembi, harimo ikibazo gikomeye. Niyo mpamvu ukwiriye kumenya neza ko iki kintu gikwiriye kubaho.

6.Gushyigikirana mu ntego: Mukwiriye gushyigikirana buri wese mu ntego ye.

7.Ntabwo mwumva mutunganye iyo muri mu rukundo rwanyu: Urukundo rwanyu rushobora kuryoha rukaba nk’ijuru rito ndetse rukaba rwaba umuti uvura imitima y’abantu babegereye, ariko murasabwa kubigiramo uruhare. Niba mwumva mudatuje, harimo ikibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Matchday live: Rayon Sport FC vs Etoile DE l’Est

Video y’umunsi: Alpha Rwirangira akina n’umwana we