in

Niba wabikoraga bicikeho! Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye kujya ifunga abantu bose bateza urusaku ndetse n’abasengera ahantu hatemewe

Niba wabikoraga bicikeho! Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye kujya ifunga abantu bose bateza urusaku ndetse n’abasengera ahantu hatemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko kujya gusengera mu buvumo bitemewe, guteza urasaku n’induru nabyo bibujijwe anavuga ko abantu bajya mu byumba by’amasengesho bagasenga bagasakuriza abantu hari amategeko abahana.

ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko abantu bakora ibyo byaha twavuze haruguru barebwa n’ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kandi ko hari ingingo ya 37 y’itegeko rirengera ibidukikije byose akaba ariyo mpamvu nta bantu wemerewe kubangamira ibidukikije.

Uyu muvugizi wa Polisi akomeza avuga ko abantu bazerenga kuri ibi byavuzwe haruguru bazabihanirwa n’amategeko.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ariko niba hari uwafashwe ku ngufu ntatake, na we yaba yarahemukiye Prince Kid” Mariya Yohana wamenyekanye mu ndirimbo ‘intsinzi bana b’u Rwanda’ yagize icyo avuga kuri Prince Kid wakatiwe imyaka 5 muri gereza

Kiliziya Gatolika yemereye abihinduje igitsina kubatizwa no kubyara muri Batisimu