Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibimenyetso byerekana ko ushobora kuba wanduye agakoko gatera SIDA bikaba byagusaba guhita ujya kwipimisha kugirango urebe niba koko utaba wanduye.
Ibimenyetso by’uko wanduye agakoko gatera SIDA
-
Ibiheri ku mubiri bidasobanutse
Nubwo Atari kuri SIDA gusa ariko ubwandu bukunze kugendana no kuzana ibiheri biza ari bito biretsemo utuzi kandi bitukura nuko akenshi bikagenda bivamo kimwe kinini kubera kwegerana. Nubwo tuvuze ko n’izindi ndwara zabitera kuri SIDA ho akenshi bifata igice cyo hejuru (igihimba) ndetse bikunze kugendana n’ibisebe mu kanwa no ku myanya ndangagitsina. Ibi bigendana no kugira ibimenyetso nk’iby’ibicurane kandi biba hagati y’icyumweru na bibiri nyuma yo kwandura ndetse bisaba nanone igihe nk’icyo ngo byo ubwabyo byikize.
-
Kubyimba kw’imvubura za lymph
Izi mvubura zikora amatembabuzi ahuje byinshi n’amaraso uretse ko yo aba adatukura. Akenshi uku kubyimba bigaragara ku ijosi, munsi n’inyuma y’ugutwi, mu mayasha, mu kwaha. Uku kubyimba kugendana no kubabara ndetse rimwe na rimwe ukazana umuriro. Ibi ni ikimenyetso cy’uko umubiri uri kurwanya mikorobi yinjiye. Kuri bamwe bishobora kumara n’amezi hatarabyimbuka kugeza batangiye gufata imiti igabanya ubukana.
-
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ntabwo buri gihe bivuzeko bigomba kugendana ariko kuba wanduye SIDA byongera ibyago byo guhita urwara imwe cyangwa nyinshi muri izi ndwara dore ko muri rusange bifatira hamwe.
-
Kubira ibyuya nijoro
Ibi si ibyuya by’uko ufite umuriro, urwaye malaria cyangwa indi ndwara itera umuriro. Ni ibyuya bidafite impamvu hamwe ushiduka uburiri uryamyeho bwatose. Uretse kwandura SIDA bishobora kandi no guterwa no kwandura igituntu.
-
Gutakaza ibiro ku buryo bwihuse
Nubwo ibi bidakunze kuboneka ku basanzwe banduye ariko ubwandu bushya bwa SIDA bashobora gutakaza ibiro ku buryo bwihuse. Niba utakaje 10% y’ibiro wari ufite (wari ufite wenda 60 ugatakaza 6 ) mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi bikagendana n’impiswi ushobora kuba wanduye