Gutera akabariro ni kimwe mu bishimisha abakundana kandi babyemerewe n’abategeko(barashakanye).Nubwo ari byiza ariko hari amakosa ashobora gukorwa bigatuma ibyari umunezero bihindura isura ,ari nayo tugiye kugarukaho kugirango na we utazayagwamo uyirinde.
1.Irinde huti huti
Hari imvugo igira iti “ibyiza bisanga abategereza.” Ibi ngo ni na ko bimeze mu gihe cyo gutera akabariro.
Mu gihe hari indi gahunda yihutirwa ufite byaba byiza uyisubitse cyangwa se ukayegeza inyuma byakwanga ukareka kwirirwa ukora icyo gikorwa kuko mu gihe giherekejwe na huti huti, kitabasha kugeza bene cyo ku byishimo byuzuye.
2.Irinde gutanga amabwiriza
Nubwo ari byiza kuganira muri iki gikorwa, ukwiye kwitondera amagambo ukoresha kandi ukagendera kure ibyo gukoresha imvugo isa no gutanga amabwiriza.
Mu by’ukuri, ntabwo uba uri gutanga isomo ry’uko imibonano mpuzabitsina ikorwa.
Mu gihe hagize ikintu kiba ukumva ntucyishimiye cyangwa utagikunze, ni byiza gufasha uwo muri kumwe haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa ariko ukagerageza kubikora udasa n’utanga amabwiriza.
3.Kwitiranya amazina
Ikintu ukwiriye kwirinda mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ni uguhamagara izina ry’umuntu utandukanye n’uwo muri kumwe.
Iyi ni ingingo idakenera gusobanurwaho byimbitse kuko uhita wiyumvisha icyo byacura mu gihe haramuka habayeho icyo kintu cyo kwitiranya amazina muri icyo gikorwa.
4.Irinde kuvuga ngo “Urakoze”
Ubusanzwe iri jambo rifatwa nk’iryiza ariko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntirikwiye kubera ko uwo mugikorana aba atari umukozi wakodesheje kubera ko ari igikorwa ngirana.
Hatangwa inama yo gushaka andi magambo meza aryoshye wakoresha mu gihe ushaka kwereka umukunzi wawe ko wishimye kandi unyuzwe.