in

Niba uri umugabo ushaka kubaka urugo rwiza iga kwihanganira iyi mico y’umukunzi wawe.

Burya abagore bagira uko baremye kwabo kwihariye gutandukanye n’uko abagabo baremye kuko ariko Imana yabaremye kandi bakaba bakunda kugira umutima woroshye cyane.

Uy’umunsi rero twabateguriye ibintu abagore bakunda kandi kuko ariko bateye ntacyo Wabasha kubihunduraho ahubwo wowe mugabo ukwiye kubyihanganira.

1.Burya umugore ashimishwa no kuba afite ikintu cy’umugabo we.

Akenshi ibi bituma yumva ko afite uruhare runini ku mugabo we bityo bikamutera kwishima, aha niho uzasanga akunda gufata nka telephone y’umugabo we ,kwambara nk’agashati k’umugabo we cyangwa,nka kontacye z’imodoka y’umugabo we …

2.Kurakazwa n’ubusa kandi bikaba byiza iyo umuretse kuko bishira vuba.

Burya umugore iyo umuvuze nabi cyangwa se nk’iyo hari akabazo kamurakaje ,ntukajye ukomeza kumusembura cyane ujye umureka bizajya bihita bishira vuba .

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya banyamerika buvuga ko iyo umugore umuretse agatuza ahita ashira uburakari vuba kuko imitima yabo ariko iremye.

3.Burya abagore bakunda kwifotoza cyane.

Mu buzima bw’abagore bakunda kwifotoza cyane akenshi nkiyo bageze ahantu ari ubwambere cyangwa bahuye n’abantu batari baherukanye mu buzima, wowe mugabo rero nuzajya ubona nk’umugore wawe ageze nkahantu agahura n’abantu ataraherukanye nabo maze nakifotoza ntibikakubabaze.

4. Burya umugore akunda gutegeka akenshi iyo ari mu rugo iwe.

Mu buzima bw’abagore bakunda kugira akantu ko gutegeka , aha nihamwe uzasanga nkiyo ageze mu rugo usanga ari gutuka umukozi wenda kubintu bitagenda neza…

Ibi akenshi bimutera kumva ko ari umuntu ukomeye cyane ,bityo rero wowe mugabo utazumva nk’umugore wawe arikugaragaza ako kantu ngo utangire umubwire nabi ubikoze waba wikozeho cyane.

Si ibi gusa kubijyanye no gutegeka mu rugo ahubwo bakunda no gutegeka abagabo akenshi nkiyo bagiye gusohokana aho uzasanga umugore amutegeka imyenda ugomba kwambara .
Rero nakubwira gutyo uri umugabo we ntukamusuzugure kuko burya biramubabaza kabone nubwo iyo myenda wowe waba utayikunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abahanzi nyaRwanda bakundana n’abakobwa beza kurusha abandi (Video)

Mukobwa, irinde kwizera umusore ufite iyi mico 10 igayitse.