Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,bagaragaje ko gukunda kurya imigati izwi nka hot dog 🌭 bigira ingaruka mbi kubuzima ndetse bikagabanya iminsi yo kubaho.
Ubu bushakashatsi bwibanze ku bwoko bw’amafunguro bugera ku 5853 bareba ingaruka nziza cyangwa mbi ashobora kugira ku wayafashe mu gihe cy’iminota, bagaragaje ko kurya umugati umwe urimo inyama uzwi ku izina rya ‘hot dog’ bihita bigabanya iminota 36 ku burame bw’umuntu ufashe iryo funguro.
Ubu bushakashatsi bwasohotse muri uku kwezi mu kinyamakuru cyitwa ‘Nature Food’, aho umwe mu babukoze wigisha isomo ry’ubumenyi ku buzima bw’ibidukikije muri Kaminuza ya Michigan, Olivier Jolliet yabwiye CNN ati “Twashakaga gukora isuzuma ry’ubuzima rishingiye ku biribwa ngo turebe inyungu n’ingaruka ifunguro runaka rishobora kugira.”
Uretse iyi migati ikunze gushyirwamo inyama zizwi nka ‘saucisson’, ubushakashatsi bwanagaragaje ko kurya inyama zimaze igihe; zaba izabitswe zibanje guterwa umunyu, izibanza gutarwa ku mwotsi cyangwa se izibikwa zibanje guterwa ibinyabutabire runaka na byo bigabanya nibura amasegonda 27 ku gihe umuntu yari kuzarama kuri buri garama imwe yazo ariye.
Ikindi ubu bushakashatsi bwerekanye ni uko kurya nibura garama imwe y’imbuto bishobora kongera amasegonda atandatu y’uburame ku muntu. Kurya ubunyobwa, imboga, ibiribwa byororokera mu mazi nk’amafi n’injanga bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.
Jolliet yavuze ko nubwo ubushakashatsi bwabo bwagaragaje amafunguro ashobora kongera cyangwa kugabanya icyizere cy’ubuzima, butagamije guhoza abantu ku nkeke bakora imihiriko ngo bamenye igihe kigiye kugabanuka cyangwa kwiyongera ku buzima bwabo bitewe n’icyo bariye ahubwo bugamije kubafasha kumenya guhitamo amafunguro meza.
Ikindi cyari kigamijwe muri ubu bushakashatsi nk’uko ababikoze babitangaza, ngo ni ugutuma abantu bagira amakuru ahagije ku biribwa bitandukanye bityo bikaborohereza kumenya impinduka nto bashobora gukora ku ifunguro ryabo rya buri munsi.