Niba ukoresha tije koto muri ubu buryo wibwira ko uri gusukura amatwi yawe ibi ahubwo bishobora ku kuvira mo ubumuga bwa Burundu–Bimenye uhite ubihagarika
Kwangirika kw’Ingoma y’Ugutwi bitewe no gukoresha nabi utu duti twa “tije koto”(Tige Cotton ),bishobora gutera ubumuga bwa burundu bwo kutumva,cyangwa ugatakaza ubushobozi bwo kumva neza cyangwa ukumva andi majwi abangamira ugutwi kwawe ahoraho.
Ipamba riri kuri utwo duti dukoreshwa mu gukura umwanda mu matwi,dushobora gusigaramo igihe ugerageza gukurura imyanda yinjiyemo,rikaba ryapfukiramo rigasigaramo,rikarema izindi ndwara rimaze kubora.
Ugutwi gufite uburyo kwisukura ndetse isuku yakwo ntigorana.Imyanda iyo imaze kuba myinshi hari ubwo ugutwi kumera nk’ukuzibye ukumva nabi,cyangwa ukiyumva mu buryo bukubabaza,byatinda ukabona ibimenyetso,by’imyanda bikomeye bisohoka mo,bifashe nk’amavuta
Zimwe mu ngaruka zigera ku ngoma y’ugutwi bitewe no kugusukura nabi zirimo,gukomereka kwayo,gupfa amatwi burundu,kubabara igihe umira,amazi anuka asohoka mu gutwi rimwe na rimwe asa n’amashyira,kumva amajwi asakuza arimo imiyaga,bigatuma utumva neza.
Gusukura ugutwi bikorwa na muganga,akagufasha gukuramo imyanda yinjiyemo,byaba ngombwa akaguha imiti yagufasha igihe ugutwi kwaba kwaratangiye kwangirika cyangwa ukagirwa inama ukanigishwa uko wakwikorera isuku ihoraho.Amazi y’akazuyazi adatwika asukura ugutwi kandi imyanda ikavamo hatabayemo kuyikuzamo ibindi bikoresho,kuko imyanda iza hafi ukayihanagura.