Niba ujya ubona ibi bintu ku mugabo wawe, menya ko umugabo wawe afite inshoreke.
Hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umugabo wawe afite undi mugore bajya bagirana ibihe byiza. Bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurikira.
1.iyo umugabo wawe aguca inyuma atangira kujya yitaba telefone za buri kanya kandi akaguhisha ibyo ari kuvugiraho
2. Atangira kujya aguhisha ibintu byose byo muri telefone ye : ahita ahindura password ze z’ibintu byose muri telefone ugasigara utagifite uburenganzira bwo kureba muri telefone ye.
3. Atangira kujya agira umujinya no gutongana cyane kandi atari abisangwanywe: iyo umugabo wawe afite undi muntu umwitayeho kurenza wowe, bituma atangira kugufata nabi, agakosa kose ukoze akagutonganya.
4. Ntaba akigukunda nka mbere: iyo umugabo afite undi mugore umushimisha niwe amariraho urukundo rwose, wowe ntakwiteho ndetse ntakugaragarize urukundo nka mbere.
5. Atangira kujya yigurira imyenda kandi ubundi wari usanzwe uyimugurira: ntugirengo iyo myenda niwe uba wayiguriye koko!! Ahubwo aba yayiguriwe n’inshoreke ye.
6. Amafaranga yinjizaga mu rugo aragabanuka: akenshi aya mafaranga impamvu agabanuka ni uko aba yatangiye gushora mu wundi mugore.
7. Atangira kugira ingendo za hato na hato atari asanzwe agira: ni kenshi cyane azakubwira ko ku kazi bamuhamagaye cyangwa ngo agiye muri misiyo za kazi cyangwa ngo agiye mu nama!!! Ariko iyo aguca inyuma akenshi aba yigiriye mu nshoreke ze.