in

Niba ufungura agakingirizo ukoresheje amenyo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kakubayeho, dore ingaruka zabyo

Impuguke mu by’ubuzima zagaragaje ko urubyiruko rusabwe guhagarika gufungura agakingirizo n’amenyo yabo.

Ubwo yatangaga ikiganiro ku munsi wo kuwa kabiri w’inama y’igihugu y’agakoko gatera SIDA mu gihugu cya Uganda, Joseph Robert Linda uhagarariye urubyiruko muri icyo gihugu, yavuze ko ari bibi ko umuntu afungura agakingirizo akoreshasje amenyo.

Joseph yagize ati: “Mu bihe bitandukanye iyo umuntu afunguye agakingirizo akoresheje amenyo ye, haba hari amahirwe menshi yuko iryinyo rishobora gutobora ako gakingirizo bityo bikaba byakangiza ubuzima bwawe ndetse n’ubuzima bwa bagenzi wawe mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina.”

Yosefu yagiriye inama abasanzwe bafungurisha amenyo agakingirizo haba ak’abagabo cyangwase ak’abagore, ko bagomba kuzifunguza ‘intoki zabo, ashimangira ko batagomba gukingurwa mu mwijima.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe ku nsanganyamatsiko yo Kurangiza ubusumbane mu bakobwa b’ingimbi, abakobwa bato ndetse n’abahungu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Senegale izakoresha n’abapfumu ariko Mané akine igikombe cy’Isi”.Amagambo y’umwe mu bayobozi ba FIFA

Kiyovu Sports VS Rayon Sports : Amakuru avugwa mu makipe n’abakinnyi 11 bazabanzamo ku mpande zombi