in

Niba nawe ubira ibyuya byinshi genzura neza ko utarwaye zimwe muri izi ndwara

Iyi ndwara igaragazwa no kugira ibyuya mu buryo budasanzwe kandi byinshi, ni indwara ishobora kuza mu buto cg uri ingimbi.

Ibice bikunda kwibasirwa cyane ni mu kiganza hagati, mu bworo bw’ikirenge, mu kwaha ndetse no mu ihiniro (nko ku mavi cg inkokora).

Ni izihe ndwara zitera kubira ibyuya bikabije?

Nubwo kuri bamwe byizana ariko hari indwara zishobora gutera iki kibazo, zimwe muri zo twavuga:

Indwara z’udutsi duto tw’ubwonko ndetse n’indwara ya neoplastic (uku ni ukwiyongera gukabije k’uturemangingo ahantu runaka aribyo kenshi bibyara kanseri).

Ubushyuhe bw’umubiri kuba buri hasi cyane (iyi ni indwara idakunze kuboneka cyane ituruka mu duce tw’ubwonko dushinzwe ubushyuhe mu mubiri tuba tudakora neza rimwe na rimwe).

Indwara zitera imihindagurikire mu mikorere y’umubiri. Aha twavuga;Diyabete cg indwara y’igisukari.

Pheochromocytoma (fewokoromositoma, iyi ni indwara idakunze kuboneka nayo yibasira imvubura ziba ku mpyiko, zishinzwe gutanga amategeko ku mubiri; adrenal glands).

Iyo bikabije biba byiza iyo wihutiye kwa muganga bitarakomera .

Ivomo:Umutihealth.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Rukaka Eugene
Rukaka Eugene
1 year ago

Thanks for the information. It’s really vital.

Igikombe cy’isi: Hitabajwe penaliti ngo Croatia yigobotore Japan

“Uteye ubusambo sha…” imyambarire igaragaza imiterere y’amatako ya Anita Pendo yongeye gutera ipfa ab’igitsinagabo (amafoto)