Uyu ukekwaho icyaha witwa Nonso, ukomoka muri Umuona mu gace ka Aguata muri Leta ya Anambra, muri Nigeriya yatawe muri yombi azira gushaka gushyingura umugore we w’imyaka 25 hamwe n’abana be bombi ari bazima.
Yagejejwe imbere y’urukiko ku wa gatatu, 2 Ugushyingo 2022. Uwo mugore wari ugiye gushyingurwa ari muzima yavuze ko umugabo we yari yacukuye imva yo kumushyinguramo ari muzima mu gikari cy’urugo rwabo.
Yavuze ko kugirango amucike yamuteye ibuye rinini ku mutwe, uyu mugore yacunze uyu mugabo agiye kuzana isuka yo kugirango amushyingure, ubundi ahita atangira kuvuza induru atabaza, niko gutabarwa n’abaturanyi bari hafi.
Kuri ubu urukiko rwongeye gusubiza uregwa muri gereza maze rutegeka ko abapolisi bohereza dosiye y’umwimerere mu biro by’Ubushinjacyaha Bukuru agakatirwa.