in

Ni nko kwicisha isazi cyinubi! Kiyovu Sports yahombye ibikombe yari yarapangiye, yaciwe agahishyi k’amafaranga hejuru y’abakinnyi itigeze inakinisha

Kiyovu Sports yahombye ibikombe yari yarapangiye, yaciwe agahishyi k’amafaranga hejuru y’abakinnyi itigeze inakinisha.

Kiyovu Sports yatsinzwe n’abakinnyi babiri b’abanya-Sudan kuko yatandukanye nabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kiyovu Sports yahise icibwa asaga Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukinnyi wa mbere ni Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wigeze gukinira SIMBA SC aho Kiyovu Sports yaciwe Miliyoni 23 950 000 Frw y’imishahara itamwishyuye.

Ikindi kandi Kiyovu Sports yaciwe Miliyoni 31 050 000 Frw nk’indishyi yo kuba yaramwirukanye bidakurikije amategeko.

Undi mukinnyi ni John Otenyal Khamis Roba AKA Manu kuri ubu ukinira Al Hilal Omdurman,  azahabwa Miliyoni 16 000 000 Frw nk’imishahara atishyuwe.

Ni ukuvuga ko Kiyovu Sports itegetswe kwishyura ayo mafaranga bitarenze iminsi 45. Nitabikora izabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Update news: Leandre Willy Essombe Onana yamaze gusinya imyaka 2

Umuhanzi Andy Bumuntu yesheje umuhigo yahiganye na Nyakwigendera Yvan Buravan