in

Ni nko guhumbya: Umuvuduko wa Internet ya 6G wakanze benshi kubera kunyaruka kwayo

Abashakashatsi bagizwe ahanini n’itsinda rigari ry’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ibijyanye n’isanzure batangiye gukora igerageza ry’ibanze kuri internet yo mu bwoko bwa 6G.

Ku wa Gatatu tariki 26 Mata mu 2023, hatangajwe ko aba bashakashatsi ari bwo bagerageje bwa mbere ikoreshwa rya internet ya 6G.

Iyi internet yitezweho kuzaba yihuta cyane ugereranyije na 5G, aho umuvuduko wayo wageze kuri 100GB ku isegonda ariko bikaba byitezwe ko mu gihe yamara kunozwa neza uyu muvuduko wazamuka ukagera kuri 1000GB ku isegonda.

Kuri ubu ntiharamenyekana neza igihe iyi internet izagira ku isoko.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yamurinze igisebo none we amwambitse ikimwaro: Umugore wa Platin yacyuye inda y’amezi atanu mu rugo rwa Platin utari uzi iyo biva niyo bijya

Yari yishe umunyezamu: Usengimana Faustin amereye nabi abanyezamu bo muri Shampiyona ya Iraq(video)