Amwe mu mafoto y’ubwambure yo mu gitabo cyanditswe na Madonna, agiye gutezwa cyamunara nyuma y’imyaka giteze impagarara ku isi hose.
Louise Ciccone, wamamaye nka Madonna, agiye guteza cyamunara ku nshuro ya mbere amafoto yo mu gitabo cye yose ‘Sex’.
Iki gitabo kiri mu bwoko bw’ibyitwa “Coffee table book” kikaba cyaragiye hanze mu mwa 1992.
Ayo mafoto azatezwa cyamunara n’Ikigo Christie’s kiri mu bikomeye mu bijyanye no guteza icyamunara.
Iyi cyamunara izaba mu Ukwakira uyu mwaka, aho amafoto arenga 40 ariyo yo azakurwa muri iki gitabo akagurishwa.