in

Ni kabiri mu mwaka: Amakuru mashya kandi meza ku barwayi ba SIDA bo mu Rwanda bagorwaga no kuzindukira ku binini bigabanya ubukana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo bushya bwaruhura abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakazajya baterwa urushinge rushobora kumara amaze hagati y’atatu n’atandatu aho guhora umuntu anywa ibinini bya buri munsi.

Uwageze ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kimwe n’abandi benshi bazi amateka y’icyumba bitaga ‘muri kane’, aharwariraga abarwayi ba SIDA, uko iminsi yagiye yicuma, abanduye agakoko gatera SIDA bageze aho bafata imiti igabanya ubukana uko muganga yabitegetse.

Iyi miti ifatwa buri munsi, hari bamwe bagera igihe bakayirambirwa ku buryo bayifata binyuranye n’amabwiriza ya muganga cyangwa bakanahagarika kuyifata.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.

RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.

Imiti ubu isigaye itangirwa ku bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA imyaka irenga 20 ari umutwaro ariko hari gutekerezwa uburyo umuntu yajya afata urushinge ruzamara amezi menshi.

Ati “Nk’uko twabashije gushyiraho gahunda yo kunywa ikinini kimwe ku munsi, dukwiye no gutekereza uko umuntu yajya afata urushinge rumwe mu mezi menshi.”

“Igihe tuzaba tumaze kugera kuri ubu buryo bushya bwo kwita ku barwayi, urushinge rumwe rushobora kuzajya rumara ukwezi cyangwa se rufatwe kabiri mu mwaka, wenda rumwe umuntu aruterwe muri Mutarama urundi muri Kamena cyangwa Nyakanga, aha ni ho twerekeza.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy’ihumure ku bantu bamaze imyaka myinshi bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, kugira ngo batazagera igihe cyo kurambirwa.

Ati “Mboneyeho no gusaba abafata imiti gukomeza kuyifata buri munsi kugeza igihe ubu buryo bushya buzatangirira.”

Bigomba kugerwaho vuba

Dr Nsanzimana yagaragaje ko ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa, bari gukora ku buryo ubu buryo bwo gutera urushinge abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bwihuta.

Ati “Ni umukoro kuri twe abayobozi, gukora ku buryo ibi bigerwaho vuba bishoboka kuko twabonye impinduka.

Mu bihe bya mbere abantu banduraga, nta cyizere cyo kubaho babaga bafite ariko ubu byamaze kugaragara ko ushobora kubaho ufite ubwandu bwa virusi itera SIDA igihe kirekire, ukagira umuryango, ukagira abana n’abuzukuru kandi ukagira uruhare mu kubaka igihugu. Ibi ni byo twifuza gukomeza kubona.”

Yavuze ko urubyiruko rugomba kurindwa mu buryo bwihariye agakoko gatera SIDA kuko ari rwo ruzavamo abayobozi, abakozi n’ababyeyi b’ejo hazaza.

Kugeza ubu ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko.

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+ rugaragaza ko ubu nta muntu ufite ubwandu ugiheranwa n’agahinda kuko ubu bakora ibikorwa bibateza imbere ndetse bajya no mu myanya y’ubuyobozi badakorewe ivangura.

Imibare y’uru rugaga igaragaza ko bamaze kugira koperative 500 n’amashyirahamwe 756 byose bibafasha mu rugamba rw’iterambere.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni byiza ko abaturage bose bamenya aya makuru muri iki gitondo! Murabe maso ku iteganyagihe ry’uyu munsi tariki ya mbere y’ukuboza 2023

I Kigali abasore n’inkumi bayirwaye ni benshi! Icyo wamenya ku ndwara ya Gamophobia yo gutinya gukora ubukwe