in

Ni iki kiri mu ruzinduko rwa perezida wa FERWACY mu gihugu cy’Ubufaransa?

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Murenzi Abdallah ari muruzinduko mu gihugu cy’Ubufaransa aho yahuye n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri icyo gihugu .


Muri uru ruzinduko perezida wa FERWACY Abdallah yagiranye ibiganiro na mugenzi we Michel Callot uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bufaransa bigamije guteza imbere impano no gutegura ibikorwa bigamije iterambere ry’umukino w’amagare, muri ibyo biganiro impade zombi ziyemeje ko mu mpera zuyu mwaka wa 2022 bazashyira umukono ku masezerano y’imikoranire cyangwa bakayasinya mu ntangiriro za 2023.

Aba bayobozi bombi baganiriye uburyo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu gihugu cy’ubufaransa ryaha abatoza beza FERWACY abatoza bazafasha mukuzamura impano z’abakiri bato , muri ibi biganiro kandi byemejwe ko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu gihugu cy’ubufaransa azitabira Tour du Rwanda 2023.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nimushaka amafaranga yanyu nzayabasubiza” Dj Dizzo akatiye abibaza impamvu adapfa

Ntibisanzwe: Umugore yateje ikivunge k’inzuki abapolisi, gusa igitangaje ni icyo yabazizaga