in

“Ni iki cyatumye umucamanza agabanya igihano? Umunyamakuru Mutesi Scovia ntiyumva ukuntu Prince Kid yagabanyirijwe igihano atarigeze abisaba urukiko kandi ataranarworohereje

“Ni iki cyatumye umucamanza agabanya igihano? Umunyamakuru Mutesi Scovia ntiyumva ukuntu Prince Kid yagabanyirijwe igihano atarigeze abisaba urukiko kandi ataranarworohereje.

Umunyamakuru Mutesi Scovia yacanzwe n’ukuntu Prince Kid yakatiwe imyaka 5 mu myaka 16 yari yarasabiwe n’ubushinjacyaha.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo urukiko rwanzuye ko Prince Kid agomba gufungwa imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16 kuri iki cyaha gusa umucamanza we yemeje ko akatiye Prince Kid imyaka itanu, ibintu Scovia avuga ko bidasobanutse.

Binyuze ku muyoboro wa YouTube shene ya Mamurwagasabo, Scovia yibajije ku kintu umucamanza yagendeyeho agabanya igihano ubushinjacyaha bwari bwarasabiye Prince Kid.

Yagize ati: “Ahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato, yari yarasabiwe imyaka 16. Ndagira ngo mbibutse nk’uko umucamanza yabyivugiye nta muntu wigeze gusaba kugabanyirizwa igihano. Ni iki cyatumye umucamanza agabanya igihano? [uwo bari kumwe yamubwiye ko ari ubwo mbere Kid yisanze muri icyo kibazo] niba yarasanze yarakoze icyaha cyo gusambanya undi ku gahato agahabwa imyaka itanu? Atasabye kugabanyirizwa, ntiyorohereje urukiko”

Ubusanzwe Kid yari yarasabiwe gufungwa imyaka 16 mu gihe yaba ahamwe n’icyaha cyo gusambanya undi ku gahato, ari naho Scovia ahera avuga ko urukiko rwirengagije ubusabe bw’ubushinjacyaha nta mpamvu ifatika bushingiyeho.

[videwo]

P

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwose umugabo umeze gutyo uzamukurahe! Shaddyboo yavuze abagabo akunda uko baba bameze

Gasabo umwana w’imyaka 19 yishe umugabo w’imyaka 36