Ikipe ya Paris Saint Germain isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa yahawe ubutumwa y’uko iramutse yongereye Lionel Messi amasezerano yaba ikoze igikorwa kibi.
Paris Saint Germain iri mu rugamba rwo kwemeza Lionel Messi ngo yongereye amasezerano, kuko uyu mugabo w’imyaka 35 ageze ku mpera ya masezerano muri iyi kipe yagezemo muri 2021 avuye muri FC Barcelona.
Umunyabwigwi wa Paris Saint Germain witwa Jerome Rothe yaburiye Paris Saint Germain ko niba ishaka amahoro itakongerera amasezerano Lionel Messi kuko ngo byazayishyira mu mage yo guhabwa ibihano by’ubukungu na Eufa ndetse ko no Kuyobora Mbappe , Neymar na Messi byaba ari ihurizo.
Rothen aganira n’ikinyamakuru RMC Sports yagize ati ” Kuyobora bariya bakinnyi batatu biragoye, nyuma y’ibyo kandi umushahara wabi uraremereye keretse niba ishaka kuzahanwa”.
Rothen yongeraho ati” iramutse itongereye amasezerano Messi yaba ibonye amafaranga menshi. Babona amafaranga yo kuzana abandi bakinnyi no kuzamura ikipe. Ni igitekerezo kibi kumwongerera amasezerano”.