in

“Ni ibanga ry’akazi” Umukinnyi wo mu kibuga hagati wifuzwa bikomeye cyane na Rayon Sports, yagize icyo avuga ku bijyanye n’akazoza ke

“Ni ibanga ry’akazi” Umukinnyi wo mu kibuga hagati wifuzwa bikomeye cyane na Rayon Sports, yagize icyo avuga ku bijyanye n’akazoza ke.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunyarwanda, Niyonzima Olivier Seif yaruciye ararumira abajijwe ku biganiro yagiranye na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi wasoje amasezerano ye muri AS Kigali, amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Rayon Sports kuba yayisubiramo.

Amakuru avuga ko ejo hashize ku wa Gatatu yagiye ku biro bya Rayon Sports mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe ariko bikaba byararangiye adasinye, gusa iby’ingenzi impande zombi zamaze kubyumvikanaho isaha n’isaha yasinya.

Seif avuga ko yaganiriye n’amakipe menshi gusa ngo ntiyari yamenya aho azerekeza.

Abajijwe niba mu makipe baganiriye harimo na Rayon Sports, yagize ati “Ni ibanga ry’akazi ntabwo napfa kurivuga.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Akungo gashaje niko karyoshya imboga! Umukecuru rukukuri akomeje kwigarurira imitima y’abasore binyuze mu mbyino zishotorana anyuza kuri TikTok (VIDEWO)

APR FC yamaze kuyora ifaranga, igeze kure ibiganiro n’umwe mu bakinnyi basezerewe na Kiyovu Sports kubera ubugambanyi