Ikipe ya Rayon Sports yongeye kwibutsa abafana bayo, ba rutahizamu yigeze bayifashije kwegukana igikombo cy’Amahoro iheruka gutwara muri 2016.
Ku rukuta rwa Instagram rw’ikipe ya Rayon Sports, bashyizeho ifoto ya ba rutahizamu babiri, Davis Kasirye ndetse na Ismaila Diarra maze babashimira ibihe byiza bagiranye.
Ati “Davis Kasirye na Ismaila, ni ba rutahizamu batazibagirana muri Gikundiro. Bafashije Rayon Sports, cyane mu mwaka w’imikino 2015-16, batwara igikombe cy’Amahoro 2016.”
“Bombi batsinze ibitego 35, 29 muri Shampiyona na 6 mu gikombe cy’amahoro. Nyuma bombi Rayon Sports yabinjijemo arenga Miliyoni 90 Frw ibagurishije muri DCMP yo muri RD Congo.”