Uyu musore witwa Richard Laurence de Marshall ararira ayo kwarika nyuma yaho yanditse ku mbuga nkoranyambaga ataka avuga ko afite ikibazo gikomeye, uyu yararimo agisha inama avuga ko ubwo yari ari mu kabari yahahuriye n’indaya bakumvikana akayitahana maze bamara gukora ibyo basezeranye indaya ikanga gutaha.
Uyu musore avuga ko bukeye yahaye uwo mukobwa ibihumbi 10,000 by’amafranga akoreshwa aho muri Nigeria, uyu yahise yigira gusenga ndetse abwira umukobwa aho ari busige urufunguzo maze akitahira ntakibazo.
Yaje no gutungurwa nuko yavuye gusenga agasanga wa mukobwa ntaho yigeze ajya, ahubwo yasanze umukobwa yakoze amasuku ahantu hose, asukura inzu, afura imyenda yose y’umusore ndetse ategura amafunguro byose akaba yarabikoze muri ya mafaranga yari yamusigiye.
Ubwo umusore yabazaga umukobwa impamvu akiri aho,umukobwa yaramusubije ati: “Sinshaka kuva hano pe, wambereye umuntu mwiza cyane ndetse nizeye neza ko uzambera umugabo mwiza”.
Uyu musore rero akimara kumva amagambo y’umukobwa yabaye nk’ukubiswe n’inkuba cyane ko umuntu wari wiyemeje kugura uwo mukobwa w’indaya atari ari muri gahunda yo kuzana umugore ngo bubake urugo.
Yahisemo kuza kumbuga nkoranyambaga agisha inama arinabwo yavugaga inkuru yose ukuntu yagenze ndetse ubu indaya ikaba yaramwiziritseho ikaba ishaka ko babana.
Uyu musore avuga ko byamuyobeye ndetse kugiti cye yumva ko atiteguye gushaka umugore ndetse ko niyo yamushaka atari uwo mukobwa yahitamo.