in

Ni abiyemezi Kandi bari ku rwego rwo hasi! Umutoza ukomeye hano mu Rwanda yise abasifuzi abiyemezi ndetse yemeza ko ari bo baciriritse muri Afurika yose

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Petros Koukourus, yaciye ibintu antenga bikomeye urwego abasifuzi bariho nubwo bo ngo baziko babishoboye cyane.

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’itangazamakuru kuri Uyu was mbere nyuma y’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzemo Ikipe ya Gorilla FC igitego 1-0, atangaza ko mu Rwanda abasifuzi ari abiyemezi cyane.

Yagize Ati” Muri iki gihugu ni ho nabonye abasifuzi b’abiyemezi, abibone ndetse bari ku rwego ruciriritse kurusha ahandi muri Afurika. Ndi muri Afurika guhera muri 2018 ariko hano bazi ko bari ku rwego rwiza kandi si ko bimeze.”

Kiyovu Sports imaze iminsi mu bibazo ariko kugeza ubu urabona ko bameze neza nyuma yaho abakinnyi bahawe amafaranga y’ushahara barimo bishyuza ubuyobozi.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hari habaye nko mu gihuru! Butera Knowless yahawe impano z’indabyo zitagira uko zingana ku isabukuru ye y’amavuko

Umugabo yarwaniye umurambo w’umugore we no kwa Sebukwe rubura gica birangira hitabajwe abapolisi batojwe