“Ni abantu batanyurwa”: Bwa mbere Ndimbati agize icyo atangariza abanyamakuru kubijyanye no kuba atita ku bana yabyaye byanatumye RIB imuhamagaza gusa ibyo atangaje biteye agahinda.
Uwihoreye Jean Bosco wamamaye cyane ku izina rya Ndimbati muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava hacaracaye inkuru ivuga ko uyu mugabo yahamagajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo yisobanure kubijyanye no kuba atita ku bana babiri b’impanga yabyaranye na Fridaus.
Ndimbati yahamirije InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko akora buri kimwe cyose asabwa kugira ngo yite ku bana be b’impanga yabyaranye na Kabahizi Fridaus.
Mu magambo ye make cyane ariko akubiyemo ibintu byinshi yagize ati :”Ni abatanyurwa. Nta na rimwe ushobora kunyura umuntu utanyurwa” ukurikije ibyo Ndimbati avuga ashobora kuba agorwa cyane n’umugore we Kabahizi Fridaus babyaranye abana babiri b’impanga.