in

Nguyu umukobwa abasore bose bahora barota.

Hari ibintu biza ku isonga cyane kuburyo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga arwanirwa n’abasore ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.

Umukobwa urangwa n’ubwiza karemano

Muri rusange n’ubwo abasore badakunda kimwe, hari ibyo benshi bahuriraho kandi by’ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w’urugo nk’uko bakunze kubivuga.

Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima abasore bose bahora barota ushobora kubaka rugakomera:

1.Umukobwa utagira ishyari

Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n’abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n’ibyo afite.

2.Umukobwa ushikama ku wo ari we

Burya umukobwa utajahagurika ngo yerekane impinduka kuri we za hato na hato, yishimirwa n’abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe bibaha icyizereko batazigera bacogora kuyigaragaza. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y’abantu iaratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n’ibyo ureka ugahinduka injajwa.

3.Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

4.Umukobwa urangwa n’ubwiza karemano

Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n’umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n’ubwo baba batisize ibyo bintu.

5.Umukobwa usabana n’inshuti

Iyo umukobwa azi gusabana n’inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n’abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugoe. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Jolly nkwemereye inka “Imyambarire ya Miss jolly ikomeje kuvugisha benshi hanze aha

Kabaye: umukobwa w’imyaka 16 arashinjwa gufata ku ngufu umusaza rukukuri