Mu murenge wa Matyazo n’uwa Ngororero mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’abasanzwe bakora umwuga w’uburaya bakomeje gutwara abagabo b’abandi bagore babashukishije inyuma z’akabenzi ndetse n’inzoga zipfundikiye.
Ni amakuru dukesha Tv1 aho abagore bo mu miringe ya Matyazo na Ngororero bavuga ko abagabo babo bakomeje kujya mu buraya bashutswe n’abakora uburaya, doreko bavuga ko abo bakobwa iyo babonye umugabo ufite amafaranga ahita bamugurira akabenzi n’inzoga zipfundikiye ubundi bikarangira bamwegukanye.
Gusa abagabo bo batangaza ko impamvu bajya gushaka indaya ari uko abagore babo barara bambaye amakabutura bityo bigatuma batabasha gukora inshingano zo gutera akabariro.
Abagore bo bavuga ko impamvu barara bambaye amakabutura ari uko abagabo babo batajya babahahira bityo rero bikaba ariyo mpamvu badakora inshingano zo kubaka urugo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’akarere wungirije imibereho myiza Benjamin yemeye ko icyo kibazo gihari maze avuga ko babifashijwemo n’abahoze bakora uburaya baburetse maze bajye kwigisha abasanzwe babukora.