Umuntu wiyita umuvuzi gakondo uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, aravugwaho gutekera umutwe abaturage bo mu Murenge wa Muhororo, abaha umuti wo kubasinziriza ababeshya ko ari uwo gutuma babasha kubona umujura wabyibye amafaranga.
Amakuru y’uko hari abagore batatu, umukobwa umwe n’umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 basaga n’abataye ubwenge, yamenyekanye tariki 10 Ukwakira 2023, nyuma y’uko abaturanyi bavumbuye ko hari ababonye ko abo bantu batameze neza, kubera imiti bari bahawe n’uwababeshyaga kubafatira umujura.
Abahawe umuti babwiye abaganga ku bitaro bya Muhororo ko bawuhawe mu ijoro ryo ku wa 09 Ukwakira 2023, aho buri wese yahabwaga agakombe k’amazi karimo n’agafu gakoze mu bintu bitandukanye.
Uwaje kubavura rero yasabye abagize umuryango bose kunywa kuri uwo muri, ngo barebe uko umujura asa n’ibimubaho kugira ngo agarure ayo mafaranga, maze aho kubona umujura batangira gusinzira umwe umwe, cyane cyane uwo musore na mushiki we.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Muhororo byakiriye abo bantu bikanabavura, Dr. William Namanya, avuga ko uwo muti banyweye ukoze mu byatsi gakondo, kandi ko bishoboka ko abavuzi gakondo bavanga ibyo byatsi bikavamo uburozi businziriza.
Avuga ko andi makuru yo gukurikirana uwo watanze ibyitwa umuti ukarembya abantu, bikomeza gukurikiranwa n’inzego z’umutekano kuko zatangiye iperereza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo busaba abaturage kugana inzego z’ubuyobozi zikabakemurira ikibazo, aho kwishora mu byabagirira nabi birimo no kwivuza mu buryo butemewe n’amategeko