Mu karere ka Ngoma hari bamwe mu bagore bakora uburaya, bavuga ko barambiwe uyu mwuga bityo bakaba bifuza ko bahabwa igishoro kugira ngo babureke.
Uhagarariye 729 bakora umwuga w’uburaya mu Mirenge 14 y’akarere ka Ngoma witwa Uwababyeyi Rosalie, yavuze ko uyu mwuga w’uburaya bakora ari amaburakindi bikabatera ipfunwe mu baturanyi.
Yagize ati “Maze igihe ngira inama bagenzi banjye ko tugomba gusezerera umwuga w’uburaya, kubera ko hari bamwe mu bagabo baza gukora imibonano mpuzabitsina bakanga gukoresha agakingirizo.”
Akomeje agira ati “Erega n’ubwo dukora umwuga w’uburaya turabizi ko atari umwuga ushimishije ni amaburakindi.”
Uwababyeyi avuga ko abo 729 ari abagaragara muri za raporo bafite ariko uyu mubare ushobora kuba urenga.
Ati “Ubuyobozi buduhaye igishoro twabuvamo kuko bamwe ariho bandurira biturutse ku mafaranga bahabwa n’abakiliya.”
Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bakora uyu mwuga w’uburaya bamaze guterwa inkunga muri aka gace bakaba barabuvuyemo bakora ibindi.