in

Ngo APR FC yabatwaye Pitchou! Rayon Sports isinyishije mu buryo budashidikanwaho umukinnyi Pitchou atajya atekereza kujya mu kibuga ahari mu ikipe y’igihugu

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona APR FC ibatwaye Nshimiyimana Ismael Pitchou, nayo imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye cyane wicaza Pitchou mu ikipe y’igihugu.

Kuri uyu wa gatatu mu masaha y’igicamunsi nibwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije kumugaragaro umurundi Haruna Moussa Madjaliwa usanzwe abanzamo mu ikipe y’igihugu y’u Burundi mu kibuga hagati.

Uyu musore umwaka ushize yakiniraga ikipe ya Bumamuru FC ikina Burundi Primus National Langue ndetse benshi bemeza ko yigaragaje cyane muri iyi Shampiyona ku mwanya akina.

Madjaliwa asinye mu ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n’imyaka 2, mu minsi iri imbere aratangazwa kumugaragaro ko yamaze gusinya kuko kugeza ubu biravugwa ko yahagurutse i Burundi aza hano mu Rwanda.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya yigaga: Umuhanzi w’umunyeshuri yatangiye gukora ibizamini bya Leta (Amafoto)

Bruce Melodie yatatse Boss we ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko