in ,

Ngiyi inkomoko y’agahinda mu mutima wa Parfine utwawe Safi Madiba arebera

 mafoto yaranze ubukwe bwa Safi Madiba na Judith Niyonizera

Uwahakana ko nyuma yuko Safi Madiba atandukanye na Knowless atfashe urugendo rwo kwiyegurira  Umutesi parfine yaba abeshye. Mu ntangiriro Safi na Parfine babanje kubigira ibanga ariko nyuma birangira babwirana utugambo dusize umuntu  gusa ubu siko bimeze kuko Safi yafashe umwanzuro wo kuba urubavu rwa Judith.

Safi yavuzweho kuba mu rukundo na Parfine usanzwe ufite umugabo n’abana babiri

Safi wari wirengagije ko Umutesi Parfine yabaye umugore wa Blaise Pistoletti (banabyaranye abana babiri) ndetse bikaba nyuma yo gutandukana  n’undi mugabo witwa Muzehe Juma wo mu Karere ka Musanze ubu usigaye uba mu Budage,yemeye guha urukundo rwuzuye Parfine ndetse ku babyibuka mu mpera z’umwaka ushize Safi yahuriye na Parfine i Dubai aho basangiye ubuzima.

14716481_1807894192821745_3673004431802105856_n

Reka YEGOB ibibutse gato uko byari byifashe ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga za Safi akimara kwiyegurirana na  parfine:

Ibijya gushya birashyuha :

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nibwo Safi yahuriye na Parfine i Dubai aha ni naho baganiriye igitekerezo cyo kurushinga ndetse nk’uko inshuti yabo bombi yabitangarije YEGOB aha niho Parfine yakuriye icyizere cy’uko bitarenze 2018 azaba abaye urubavu rwa Safi bidasubirwaho

Inshuti yabo iti” bahurira i Dubai,parfine yahise agira icyizere cy’uko bazabana ndetse bitarenze muri 2018,twese inshuti ze ntawe atabibwiye…….. gusa nyine ibintu birahinduka cyane mu rukundo kandi uwavuga ko kumva ko Safi agiye gukora ubukwe byamuteye agahinda ntabwo yaba yibeshye gusa nyine mu rukundo habamo guhura no gutandukana….”

Icyizere Parfine yatahanye cyaje kubyara agahinda ubwo yumvaga ko Safi yizeraga ko agiye kumubera umugabo   yigaruriye Judith Niyonizera.

tukwibukije ibihe byiza by’urukundo rwa Safi na Parfine bwakira bugacya,gusa twakuzaniye amagambo Parfine yabwiye Safi ku munsi w’amavuko ye mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka .

Muri macye mu magambo ye,parfine yavuze ko yifurije isabukuru nziza umukunzi we safi gusa avuga ko  atabona uburyo asobanura uko amukunda, yongera kuvuga ko ikingenzi aruko amukunda urudateze kuzima ashimangira ko amukunda kubera ko kuva bamenyana yamuhinduye undi wundi kubera uburyohe bahoramo bw’urukundo……icyo giye yongeyeho ko amukundira ko atuma agira ibyishimo bidasanzwe mu buzima ndetse yongera gusaba Imana gukomeza kurinda intambwe z’umukunzi we Safi Madiba.

Nibyo koko Imana yarinze intabwe za Safi ndetse imuhuza na Judith ariko biba inkuru iryana mu matwi kuri parfine wabibwiwe na Safi nyir’ubwite habura ibyumweru bibiri ngo asezerane mu mategeko na Judith.

Uti agahinda kavuye he ?

Inshuti ya Safi na Parfine yabwiye YEGOB ko mbere icyagoye Parfine kwakira ari uko Safi yamubwiye ko agiye gukora ubukwe habura ibyumweru bibiri ngo abukore ,iti” icyababaje Parfine cyane ni uko safi yamubwiye ko agiye gukora ubukwe habura iby’umweru bibiri gusa ngo abukore……. yamaze nk’umunsi atavuze gusa yaje kubyakira n’ubwo ntacyamwibagiza Safi nk’uko byumvikana iyo muganira”

Ishuti ya Safi na Parfine yananiwe guhamiriza YEGOB ko parfine yaba agikunda Safi gusa ikomeza ivuga ko yashenguwe n’inkuru y’ubukwe bwe ndetse ngo yasibye amafoto yabo muri telefone ye yose kugira arebe ko yamwiyibagiza burundu.

Ngayo nguko.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’ibihe byiza irimo, Ikipe ya Fc Barcelona itakaje umukinnyi wayo igenderaho

Reba uburyo Shaddy Boo yakojejwe isoni na Mini yari yambaye akabura uko yicara imbere ya Diamond