in

Ngiyi Impamvu simusiga itumye Lionel Messi ajya mu kangaratete 

Lionel Messi umubano we na Paris Saint-Germain ushobora kuzamo agatotsi nyuma y’uko asibye imyitozo akigira muri Saudi Arabia.

Abakinnyi ba PSG bari basezeranyijwe akaruhuko k’iminsi 2 mu gihe bari gutsinda umukino wo ku Cyumweru bahuyemo na Lorient.

Iyi kipe yaje gutsindwa 3-1 bituma akaruhuko ko ku wa Mbere no ku wa Kabiri bari batanze ubuyobozi bugakuramo bategeka ko abakinnyi bakora imyitozo ku wa Mbere (ejo hashize) bakaruhuka ku wa Kabiri.

Abakinnyi ba PSG batunguwe no kubona rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira iyi kipe, Lionel Messi atayitabiriye ahubwo yajyanye n’umuryango we muri Saudi Arabia.

Ni muri gahunda y’amasezerano yasinye yo kuba Ambasaderi w’Ubukerarugendo bwa Saudi Arabia.

Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko Messi nyuma yo kubona ko bashyizeho imyitozo kandi yari yateguye urugendo yasabye uruhushya umuyobozi w’ikipe, Luis Campos ndetse n’umutoza Christophe Galtier ariko ntibarumuha.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yaje kubona uruhushya aruhawe n’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe bwayiguze ari bo banya-Qatar.

Gusa n’ubwo byagenze gutyo bamwe mu bayobozi bikipe nti bishimiye ibi dore ko bashatse no kumufatira ibihano.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wasanga ari kipe yawe: Umupfumu yavuze ikipe izegukuna igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda naho kizatagirwa(video)

Abo akorana nabo baramwemera: Umunyamakuru Jean Cloude Kwizigira yabwiwe amagambo akomeye na mugenzi we bakorana