in

Ngiyi impamvu simusiga abakozi baryamana na ba nyirabuja

Ni kenshi uzumva umukozi avuga ko aca inyuma shebuja akaryamana na nyirabuuja ,hano twifashishije ubuhamya bw’umugabo wari umushoferi utarashatse kwivuga amazina ,tugiye kureba impamvu yatanze zatumye afata icyemezo kigayitse cyo kuryamana n’umugore wa shebuja.

Avuga ko ubwo Shebuja yamenyaga ko umugore we amuca inyuma yirinze guhita agaragariza uburakari umugore we, dore ko nubwo umugore we yamucaga inyuma yakomeje kumwubaha nk’ umugabo we akamwitaho nk’ uko bisanzwe.Yakomeje kumuneka amenya ko afite inzu yakodesheje ahuriramo n’umushoferi bagakorerayo ayo mabi barangiza umushoferi akamucyura bagataha. Uretse icyo kandi ngo inshuro nyinshi uwo mugore yabaga arimo kwiganirira n’ umushoferi we ibiganiro basanzwe kuri terefone baterana ububyara, umwe abarira undi inkuru umugabo ntabyiteho.

Yavuze ko nyuma y’ amezi atanu abimenye yagushije neza umugore bagahuza urugwiro ntibyari bisanzwe mu mubano wabo yarangiza akamwereka ko afite amakuru yose y’ uburyo amuca inyuma anamugaragariza ibimenyetso amubaza ikibitera.

Ngo umugore yaguye mu kantu nyuma yo kumva ko umugabo we amaze amezi atanu abizi ko amuca inyuma nyamara akaba ataramugaragarije umunabi. Ibi ngo byatumye umugore yiyemeza kubwiza umugabo we ukuri.Yabwiye umugabo we ko impamvu aryamana n’ umushoferi akaba ari nawe akunda kuvugisha inshuro nyinshi kuri terefone ari uko iyo ahamagaye umugabo we amubwira nabi ‘ngo amutesha umutwe kandi yibereye mu kazi, nyamara umushoferi we baganira bacishije make akamubarira inkuru akanamutera urwenya.

Uyu mugore yeruriye umugabo we ko nubwo amuca inyuma atamwanga ahubwo aba ashaka uwamufasha ku ruhuka igikabwe n’ igitsure umugabo amushyiraho iyo ashatse ko baganira. ’Umugore yongeyeho ko impamvu aryamana n’ umushoferi ari uko baba baganiriye bagahuza urugwiro, bigatuma umwe yisanzura kuwundi kugeza ubwo basambanye.Uyu mugabo yakomeje avuga ko nawe yasubije inyuma amaso agasanga koko ibyo umugore amuvuzeho abigira. Ngo kuva uwo munsi umugabo yiyemeje kujya afata umwanya akaganiriza umugore we neza nk’ abantu bakundana. Umugore nawe areka kongera guca inyuma uwo bashakanye. Umugabo ati “Rwose ubu butabanye neza ntabwo akinca inyuma. Inama nagira abagabo ni ukumenya ko abagore bashimishwa no guteteshwa bakabibakorera”

Iyi rero ishobora kuba impamvu ikomeye abakozi baca inyuma abakoresha babo bityo abagabo babashije kwita kunshingano zabo z’urugo ,byatuma urugo rw’abashakanye ruhora mu mahoro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Surprise ikomeye: Juno Kizigenza yatunguye couple imukunda kuri Saint Valentin abaha impano z’agatangaza (video)

Uyu musaza ibyo yakoreye umukunzi we mu gihe yendaga gupfa byatanze urugero rwiza rw’urukundo nyakuri.