Kuwa Gatatu w’iki cyumweru dusoza nibwo Miss Igisabo nabagenzi be bari guhatanira ikamba rya Miss Earth 2017, biyerekanye imbere y’akanama nkemurampaka bambaye bikini ariko banipfutse mu maso. Ibi ngo byakozwe hagamijwe kureba ubwiza n’imiterere y’imibiri y’aba banyampinga, bakaba barapfutswe mu maso ngo hatagira umwe mubakemurampaka urangarira ku masura yabo agatanga amanota abogamye.
Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka ‘Igisabo’ uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa arikubera mu gihugu cya Philippine kimwe na bagenzi be bahatanye, biyerekanye imbere y’abagize akanama nkemurampaka bambaye ‘Bikini’ z’umweru ariko bipfutse agatambaro k’umweru mu maso ubwo bahatanaga mu gisata cy’aya marushanwa cyiswe “Figure and Form Prejudging Round”.
Ubu buryo bwo kwiyerekana butari bumenyerewe mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye y’abanyampinga, bwatangijwe bwa mbere ubwo hatorwga Miss Philippines Earth 2017. Icyo gihe ariko abantu batandukanye barabinenze bavuga ko ari ugutesha agaciro ba Nyampinga.
Abategura Miss Earth ari nabo bategura Miss Philippines Earth basobanura ko kwiyerekana kwa ba Nyampinga bipfutse mu maso bituma abagize akanama nkemurampaka batagira amarangamutima mu kubaha amanota.
Bakomeza bavuga ko ikiba kigamijwe muri icyo gikorwa ari ukureba ubwiza n’imiterere y’umubiri wa ba Nyampinga gusa. Baramutse biyerekanye mu maso hadapfutse ngo bashobora kurangaza abakemurampaka bagatanga amanota babogamye.
Icyo gikorwa ni kimwe mu bikorwa bitatu abahatana muri Miss Earth 2017 bagomba gukora kugira ngo harebwe uzegukana ikamba. Ibindi bazakora birimo kureba ubwiza bw’isura no kureba ubwenge bw’abo bahatana.