Sam Karenzi na Bruno Taifa babaye inshuti igihe kirekire, bakorana kuri radio zitandukanye nka Radio TV10 na Fine FM. Karenzi yabaga ari umuyobozi wa Taifa, kandi benshi bababonaga nk’abakorana neza. Ariko vuba aha, amakuru yatangiye kuvugwa ko aba bombi batagicana uwaka, bituma abantu bibaza icyabaye hagati yabo.
Ubwo Sam Karenzi yabazwaga kuri ayo makuru mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga, yagaragaje ko atifuza kuganira ku ntambara zidafite umumaro. Yagize ati: “Ngira weakness yuko iyo ninjiye mu ntambara kwigarura bingora.” Ayo magambo yagaragaje ko adashaka kwinjira mu mpaka cyangwa intambara z’amagambo na Taifa.
Bruno Taifa, binyuze kuri YouTube ye, yatangaje ko yumvise Karenzi avuga ko afite urutonde rw’abantu bamurwanya, kandi ko nawe arimo kuri urwo rutonde. Yavuze ko bamwe mu bamurwanya bavuga ko Karenzi yajyaga afata amafaranga avuye mu makipe nka APR FC na Rayon Sports, yitwaje kuyagurira abakinnyi. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza niba koko ibyo bintu bifite ishingiro.
Mu gihe ibi birego bikomeje gukwirakwira, Sam Karenzi yahisemo kudatinda kuri ibyo bivugwa. Yagize ati: “Hari intambara ntarwana.” Ibi bishobora gusobanura ko atifuza kujya impaka na buri wese, ahubwo yifuza guharanira amahoro. Ndetse yanavuze ko yemera ko agurira amakipe abakinnyi, ariko ntiyigeze asobanura niba ibyo avuga bivuga ko ayo mafaranga yayakoresheje mu buryo bwemewe cyangwa niba ari ibirego bidafite ishingiro.