in

Ngibi ibyiza byo gukundana n’umuntu uba kure yawe

Abenshi bashobora gutekereza ko gukundana n’umuntu uri kure nta byiza byabyo ariko urubuga elcrema rugaragaza ibyiza byo gukundana n’umuntu ukuri kure cyane ku buryo mubonana buri wese yifuza undi.

Byongera icyizere

Icyizere ni ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere.Iyo rero uri kure y’uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

Uhinduka umwizerwa

Uba umwizerwa iyo uri kure y’uwo mukundana, ntabwo wifata uko ubonye kuko uba uvuga uti nubwo hari abandi nshobora kuba nakundana nabo ariko abimenye yavuga ko mbitewe nuko ari kure.

Icyo gihe uritwararika kandi bituma uhinduka umwizerwa kuri we kuko niyo yabaza abandi asanga utarahindutse.

Umenya ko urukundo rudashingiye ku kuryamana gusa

Muri iri iyi minsi bamwe mu bakundana bumva ko urukundo rushingiye ku kuryamana, nyamara ikiba gihangayikishije ku bantu bakundana bari kure si uburyo umwe ataryamana n’undi ahubwo ni uburyo amarangamutima yabo atuma bahora bameze nk’aho bari kumwe.

Bituma ushyiramo imbaraga

Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.

Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw’ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

Kuganira biba byiza

Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.

Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.

Ntabwo umuburira akanya

Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

Ubona umwanya wo kwiteza imbere

Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by’uwo bakundana.

Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n’inshuti yawe, nko guteka n’utundi turimo tugushimisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri aba bagabo banze guteka igikoma ntabwo bazigera babyibagirwa (video)

Mushiki wa Mutsinzi Ange Jimmy arimo guhatanira ikamba ry’ubwiza (Amafoto)