in

Ngibi ibintu umukobwa ashobora gukorera imbere y’umukunzi we akaba yahita amubenga

Hari ibikorwa umukobwa aba agomba kwirinda gukora ari kumwe n’umusore bakundana kuko bishobora kuba intandaro yo kumunyuzamo ijisho cyangwa akamubenga.

Gabanya urusaku

Ubundi abahungu hafi ya bose ntabwo bakunda umukobwa ugira urusaku, mbese uvuga cyane, gerageza niba uri kumwe n’umukunzi wawe muri kuganira cyangwa aguhamagaye kuri Telefone ushyire ijwi hasi ntuvugire hejuru.

Wiryana ikinyabupfura gicye imbere y’umukunzi wawe

Ibi ni ukuvuga ngo mu gihe uri kurya, wirya nk’inka cyangwa ihene, gerageza ukanje ibyo uri kurya umunwa wawe ubumbye, ku buryo amenyo adashobora kugaragara, abahungu barabikunda.

Iga kwicara neza imbere y’umukunzi wawe

Ni ukuvuga ngo niba wicaranye n’umukunzi wawe wikwicara bijagaraye ngo wicare utandaraje yewe n’iyo waba wambaye ipantalo, ibuka ko uri umwali kandi ukwiye no kwiyubaha, abahungu ntibakunda umukobwa wicara bijagaraye.

Wikwifata nk’umuntu ubizi byose

Umva nkubwize ukuri,ntabwo abahungu bakunda umukobwa wigira bamenya,mbese werekana ko ibintu byo se abizi,niyo waba ubizi wimwereka ko ubizi ahubwo igire nk’umuntu utabizi,ugasanga umuhungu ari kukwereka ibyo ukora maze ugatangira kumunyomoza ahubwo ukanjya kumwigisha uko bikorwa,icyo gihe umuhungu ahita abona ko wamupinze wowe tuza maze ukore ibyo akubwira.

Wivuga amagambo menshi

Iyi ni ingingo nziza kandi ikwiye gukurikizwa na buri mukobwa wese wumva ashaka kuba uw’igikundiro, ni ukuvuga ngo niba uri kumwe n’umukunzi wawe wihurutura amagambo menshi, ahubwo wowe icyo uba usabwa ni ugutuza maze ukamutega amatwi ari nako unyuzamo ukamwenyura hanyuma ukamusubiza ibyo akubajije cyangwa ukamubwira ibiri ngombwa ko yumva..! Abahungu banga umukobwa uvugaguzwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yatunguye umusore amuha imodoka ihenze(Video)

Rocky Kimomo yifurije isabukuru nziza umukobwa mwiza bakoranye ubukwe mu ndirimbo