in

Ngibi ibintu umugabo wese aba yifuza ku mugore we amanwa n’ijoro.

[the_ad id=”48794″]Urukundo ni rwiza ariko hari igihe rugora abarubanyemo barigeze kubaho mu mudendezo, Bakibuka uko babanaga bakimenyana bagasanga mu byukuri rwarashonze,Ntakibaho mu buzima nta mpamvu burya haba harajemo kidobya ivuye ku ruhande uru cyangwa urundi,Nyuma yo kubagezaho ibyo umukobwa wese abayifuza  ku musore mu ibanga rikomeye iyo bari kumwe kugira ngo babashe kubaka urukundo rutajegajega.

Twabazaniye na none ibyo umugabo abayifuza ku mugore kugira ngo babashe gukomeza kubana mu rukundo rufite umuvuduko utagabanuka.

1.koroherezwa

Abagabo tuvunwa bikomeye n’abagore badutererana iyo bigeze ku gikorwa cyo kubaka urugo,Tukamera nk’aho turi twenyine mu gitanda,Burya rero mugore iyo umugabo akweretse ko hari ubushake afite bwo gutera akabariro,Aba agirango witegure by’ukuri koko ahasigaye umwihe wese ntacyo umukinze bityo umworohereze igikorwa muba mwinjiyemo.

Hari abagore benshi ibi byabereye ingora bahizi bumva ko igihe cyo kubaka urugo iyo kigeze icyo basabwa ari ugutanga ibyo basabwe gusa bo bakituriza.

burya kuko ibyishimo mubisangira muri babiri wagakwiye kumufasha kubirema,Wagakwiye kumwinjiza mu gikorwa umubwira utugambo tunogeye amatwi nawe akubwira utundi.

ibi kubivuga ntabwo ari ubujajwa ntanubwo ari ukubura icyo mvuga ahubwi nuko hari ingo zirigushingwa bugacya zatembagaye abantu bakibaza impamvu bikabayobera,Nonese nureka umugabo wawe agakora ibyo akora nk’uri wenyine cyangwa uri kwiba ni gute nabona aho bamufata neza ku buryo bukwiye atazajyayo.

2.kwishimirwa

Birashoboka ko wowe mugore ntacyo udakora ngo wereke  umugabo wawe ko ari we urangamiye gusa,Ibi ukabimwereka wifashishije amagambo umubwira n’ibikorwa bimwe na bimwe umwereka,Ariko nyamara hari icyo udakora wenda bitewe n’umunaniro ubawirirwanye cyangwa n’ibindi biba byakubabaje.Mu kuri uba ugomba kwereka umugabo wawe igihe atashye ko wishimiye kuza kwe kuburyo abona ko uhora uri mushya mu buzima bwe.

Ibi bizatuma ahora ataha yiteze ko ibyaribyo byose aho yerekeje bamwishimiye kandi bigiye kumugabanyiriza umunaniro utagira akagero abayirirwanye.

kabone niyo mwaba mwagize icyo mupfa hari ikintu kimwe mwembi mukwiye kwitwararika cyane cyane wowe mugore,Igihe cyo gutera akabariro mukwiye kuba muri mu bihe bizira umujinya cyangwa umwiryane kuko urebye nabi mukabikora mushihurana ibi bishobora kuba intandaro yo kuguca inyuma y’iki gihe.

Niyo mpamvu Mu bihe byo kubaka urugo mwese mugomba kuba mwumva ibyo murimo kimwe kandi mwese mugaragaza akanyamuneza,Ejo mutazabikora mufite umunabi bugacya ajya kwishakira aho bamuha ibyo yifuza n’inseko imukwiye.

3.kwizerwa.

Abagabo bakunda abagore babereka ko babafitiye icyizere cyuzuye,Kwereka umugabo ko umwizeye ni intwaro ikomeye yo kumwigarurira.

Hari abagore baziko kwereka umugabo ko ufite impungenge y’uko ashobora kubenguka abandi bishobora gutuma umwigarurira bidasubirwaho,uku n’ukwibeshya cyane kuko ntacyo wakora ngo kimwereke ko ariwe gisubizo ku buzima bwawe kirenze kumwizera ukanabimwereka.Ariko niwitoza kujya umubaza uti ko numva uhumura amavuta tutagiraha?,uzaba umusunika umwegeza kure y’umutima wawe kandi kumugarura bizakugora.

4.kumuha ibyishimo byuzuye.

Umugabo abayifuza ibyishimo biturutse mu muryango we cyane cyane ku mugore ,Niyo mpamvu wowe mugore ugomba kumufata neza kuburyo yumva ntahandi yakura ibyishimo birenze ibyo agukesha,Ntakundi wabigenze usibye kwifashisha igihe cyo kubaka urugo ukamwereka ko ntawundi mugore ukurusha ubwiza.

Ibi bizamurinda kujarajara,Hari abagore bavuga ngo abagabo babo ntibanyurwa nyamara hari igihe abayaragushatse anyurwa ahubwo yamara kukuzana ukamunyura ku munsi w’ubukwe gusa indi minsi ukamubera agaterera nzamba.

Iharire umugabo wawe,Iyibagize ibibahangayikishije maze umwereke urukundo rwuzuye mu gihe cyo guteza akabariro.ibi bizaba inkingi ikomeye izarinda urugo rwanyu,ikaruha ubudahemuka bukomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’urukozasoni ya Supersexy yashyizwe ku karubanda (Video)

Mugisha Moise ari mu 10 bazatoranywamo umukinnyi mwiza wa 2020 muri Africa