in

Harmonize nyuma yo kubengwa n’inkumi nyinshi yatangaje ikinu gikomeye agiye gukora kitakiriwe neza n’abakobwa bamukunda

Umuhanzi Harmonize ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yagaragaje ko nta nyota afite yo gushaka umukunzi nyuma yo kuvugwa mu rukundo b’abakobwa bo mu Rwanda no gutandukana na Frida Kajala.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24, yavuze ko yujuje ibisabwa byose bigize umugabo ariko atiteguye kongera kujya mu rukundo.

Mu magambo ye Harmonize yagize ati: ”Abakobwa benshi beza bakomeje gutuma ntajya mu rukundo na none kuko bazi neza ko mfite umutima woroshye kandi iyo ntanze nitanga wese kandi naba inshuti, umugabo, umukozi n’umubyeyi mwiza.”

Yongeraho ati: ”Ariko ndabashimira ku bw’urukundo bakomeje kunyereka ariko murabizi umutima wanjye urakonje, gusa nizera ko atari uku bizakomeza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Abaturage bariye karungu bashaka kwihorera nyuma y’impfu z’amayobera z’abantu 4 mu rugo rumwe kandi mu cyumweru kimwe gusa

Amakuru mashya kuri buri muntu wese ukoresha WhatsApp