Kareem Abdul-Jabbar, umwe mu banyabigwi mu mukino wa basketball yagize icyo atangaza ku buryo Lebronn James yishimira ibyo aba akoze mu mukino. Mu magambo ye, Abdul Jabbar yagize ati: “Ni ukubera iki wakora ikintu cy’ubugoryi n’imbyino ya cyana ? Ntago abanyabigwi babyina.” Tubibutseko uyu LeBron James yahanishijwe igihano cyo gutanga ibihumbi cumin a bitanu $15k mu mukino bari bahuyemo na Indiana Pacers aho yishimiraga amanita yari atsinze.
Umusesenguzi wa NBA Chris Broussard yatangaje ko kui we Giannis wa Milwaukee Bucks arusha ubushobozi Kevin Durant wa Brooklyn Nets. Mu gushyigikira igitekerezo cye, Chris yagize ati,”Kevin Durant umushyize mu ikipe ya Milwaukee ndatekereza ko atatwara igikombe n’iriya kipe.”
Umusesenguzi Stephen A. Smith yatangaje ko Los Angeles Lakers iri mu marembera yo kuba yakisanga ibuze byose nubwo benshi byatangiye bayiha amahirwe yo kuba yakegukana iki gikombe nyuma yo kuzana bamwe mu bakinnyi bakomeye nka Westbrook na Anthony Carmelo . Kuri ubu Los Angelos imaze gutsinda imikino 12 itsindwa imikino 12 iri ku mwanya wa 8 mu give cy’uburengerazuba.
Ikipe ya Portland Trail Blazers yamaze gutandukana na Neil Olshey nyuma yo gukekwaho imyitwarire itari myiza mu ikipe. Tubibutseko uyu Neil Olshey yari amze imyaka 10 ari General Manager w’iyi kipe.
NBA ishobora kwiyongeraho ikiep imwe zigahita zaiba 31. Ibi biri kuvugwa nyuma yaho Klay Thompson atangaje ko yifuza ko ikipe ya Seattle SuperSonics ahanini bitewe nuko we yumva ko state ya Seattle nayo ikwiriye ikipe ikina NBA.