in

Ngaya amagambo ya mbere arusha ayandi kuryohera ugutwi k’umukobwa||musore tangira uyakoreshe.

Abakobwa bakunda amagambo meza y’urukundo, n’ubwo harimo abo uyabwira bakakwereka ko ntacyo bibakozeho, nyamara iyo bageze hirya ntibabura kubitekerezaho bakibaza niba ibyo wababwiye ari ukuri.Niyo mpamvu wowe musore ugomba kumenya amagambo meza yo kubwira umukobwa.

Dore amagambo ya mbere arusha ayandi kuryohera ugutwi k’umukobwa no kunyura umutima we:

1.Uri mwiza cyane uko uri undutira bose:

Buri mukobwa wese ni mwiza mu buryo bwe, kandi nta kintu umukobwa akunda nko kubwirwa ko ari mwiza. Murebe mu maso, maze umubwire witonze kandi ubikuye k’umutima uburyo ubona ubwiza bwe bukurutira ubw’abandi bakobwa bose.

2.Inseko yawe ni nziza cyane:

Kumenya gukundana no kugira urukundo bigaragarira mu kumubwira amagambo meza ugendeye kubyiza ubona inyuma bimutatse. Inseko, amaso, imisatsi, ingendo mbese wibanda ku bwiza bwe akaba aribwo urata.

3.Uri igice kinyuzuza: Iri ni ijambo rituma umutima w’umukobwa umera nk’uri gushonga, agatwarwa wese. Kumva ko ari urubavu rwawe, ko mutari kumwe ntacyo wakwigezaho bituma yumva aguwe neza mu mutima.

4.Uri byose kuri njye, uri ubuzima bwanjye: Nta kindi kintu nshimira Imana kirenze kuba yarakumpaye. Iri ni ijambo ryo gushiraho akadomo ku rukundo rwanyu, ntushobora kuribwira umukobwa mukundanye vuba,ni iryo kubwira umukobwa wihebeye, maze ukaba uwe nawe akaba uwawe.

5.Nkunda iyo turi kumwe:

Iyo turi kumwe mpinduka icyaremwe gishya, nkaba umuntu mushya. Umukobwa akunda kumva ko hari ibyiza azana mu buzima bwawe no mu mibereho yawe, mubwire uburyo kuba umufite ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe ko kumubura waba utakaje ikintu cy’agaciro kanini.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku Muhima: Abakobwa babiri barwanye umwe yambika ubusa mugenzi we| umunyamakuru aje gukiza ahura n’akaga (video)

Nicki Minaj yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe ku isabukuru y’amavuko ye (amafoto)